Umubyeyi wa Nyakwigendera Young CK yashenguwe bikomeye no kumva inkuru y’inshamugongo y’uko umwana we yapfiriye muri Canada.
Umubyeyi w’Umuhanzi w’Umunyarwanda, Calvin Kagahe Ngabo uzwi nka Young CK uherutse kwitaba Imana azize urupfu rugikorwaho iperereza muri Canada, yavuze bimwe mu byabanjirije kubona umurambo wa nyakwigendera.
Young CK wari usanzwe ari umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, yitabye Imana tariki 17 Nzeri 2023, agwa mu Mujyi wa Otawa muri Canada, aho yabaga, hahita hatangira iperereza ry’icyamuhitanye.Jean Louis Kagahe, umubyeyi wa nyakwigendera, mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko iyi nkuru y’incamugongo yamugezeho mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 18 Nzeri 2023.
Avuga ko iyi nkuru yayimenyeshejwe na muramu we, wamuhamagaye kuri telefone, agahita agwa mu kantu.
Ati “Yarambwiye ngo muri iryo joro ry’agahinda, Nikita (izina ryo mu buto rya Young CK) yatashye ari kumwe n’inshuti ze, bagaragaraga ko basa nk’abasinze. Nyuma yo kuhamugeza, yahise agenda ariko ntiyavuga aho yari agiye. Nyuma y’akanya, umuvandimwe we Kevin yagerageje kumuhamagara ariko ntiyitabe telefone.”
Yakomeje agira ati “Bagerageje kumushakisha ahantu hose, bajya kureba inshuti zabo niba basubiye kwishima, ariko baramuheba. Nyuma babonye telefone ye n’irangamuntu byasizwe ahantu, bahita bagira impungenge, ubundi bahamagara Polisi ngo ibafashe.”
Uyu mubyeyi wa nyakwigendera, avuga ko inzego zafashije abarimo bashakisha nyakwigendera, nyuma y’amasaha macye baza kumubona yapfuye.
Ati “Bahise bajyana umubiri we gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye. Ubu dutegereje itangazo ry’ubuyobozi rizagaragaza ibirambuye ku cyamuhitanye. Bishobora gufata iminsi ibiri cyangwa itatu.”