in

Umubyeyi n’abana be amasura arimo kubavaho|Twagize ubwoba bwinshi.

Uyu mubyeyi n’abana be babiri bakomeje gutera abantu agahinda kubera uburwayi budasanzwe bafite aho amasura yabo agenda akururuka akagera hasi, ndetse ugasanga biteye ubwoba cyane.

Mvuyekure Omar aganira na Afrimax Tv yavuze ko ubu burwayi bwamufashe akiri muto gusa uko yagiye akura bwagiye bwiyongera ndetse ngo kuri ubu ntakintu abasha gukora, yavuze ko yagiye kwivuza kwa muganga ariko bikaba iby’ubusa.

Umufasha wa Omar avuga ko barushinganye abizi neza ko afite ubu burwayi , ndetse ntiyabitindaho kuko yamukundaga.Yavuze ko umwana wabo wimfura na we yavukanye ubu burwayi,ndetse n’umukurikira na we bikaba bityo,gusa abandi babiri bo bavutse ari bazima.

Omar yongeye ko usanga abana n’abantu bakuru bamukoba bamwita” Giturugunyu” kubera ubu buraayi.Ati:”aho nyuze hose yaba abana ndetse n’abakuru barantuka ngo ndi Gitirugunyu kubera ubu burwayi”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu magambo n’ibikorwa abakobwa b’iki gihe basigaye bifashisha bakurura abasore.

Umukobwa yagiye mu muhanda yambaye imyenda ipfumaguye ashaka kwemeza abamureba |ibyo yahaboneye ni akumiro.