in

Umubare munini w’abagore muri Islaer uri gutaka kubura imihango kubera intambara

Kubera intambara hagati y’igihugu cyabo n’umutwe wa Hamas, benshi mu bagore n’abakobwa bo muri Israel bafite ikibazo cyo gutinda kubona imihango no kuva cyane kubera ihungabana.

Mu byumweru bishize kuva intambara yatangira, inzobere mu buvuzi bw’abagore zakiriye umubare munini w’abagaragaza ko bagize ibibazo bijyanye n’ihindagurika ry’ukwezi kwabo kw’abagore.

Igenzura ryakozwe ryagaragaje ko aba bagore bafite ibibazo bitandukanye birimo gutinda kubona imihango, kuva cyane n’igihe kirekire, kuribwa muri iki gihe n’ibindi.

Bishobora kubaho ko umugore cyangwa umukobwa ashobora kugira ihindagurika mu gihe cy’imihango bitewe n’impamvu zitandukanye nk’ibibazo byo mutwe, umuhangayiko, imiti yafashe n’ibindi.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abagore bari mu gihe cy’intambara bagira ibi bibazo ku kigero cyo hejuru bangana na 10-30% mu gihe abari mu mahoro ibi bibazo bigirwa na 2.6%.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe muri Ukraine bwagaragaje ko 65.8% by’abakobwa 120 bagize ibibazo by’ihindagurika ry’imihango kubera intambara igihugu cyabo kimazemo igihe n’u Burusiya.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yagizwe umutoza mu ikipe ikomeye cyane

RIP Davide : Umunyamideri ukomeye wakoraga imyenda y’abagore mu ruganda rwa Gucci yitabye Imana amaze iminsi 9 gusa agizwe umuyobozi