in

NdabikunzeNdabikunze

Ukuri ku mafoto ya Zari wari umugore wa Diamond yakoze ubukwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Zari amugaragaza nk’uwakoze ubukwe mu muhango bita “Kukyala ceremony” ukorwa mu muco w’abagande aho Zari uyu muherwekazi wabyariye Diamond abana babiri akomoka. Uyu muhango muri iki gihugu ufatwa nk’ubukwe kuko umukobwa aba agiye kwerekana mu muryango uwo bitegura kurushinga.

Nyuma y’uko aya mafoto ya Zari agiye hanze amugaragaza nk’uwakoze ubukwe ndetse ari kumwe n’umukunzi we, byatangiye guhwihwiswa ko ubukwe bwabaye. Rubanda babihuzaga n’uko mu mpera z’icyumweru gishize yari ari i Kampala. Blizz.co.ug yo muri Uganda yanditse ko amakuru y’ibihuha yavugaga ko uyu mubyeyi w’abana batanu yakoze ubu bukwe [Kukyala ceremony] bukaba bwarabereye aho ababyeyi be bakomoka mu gace kitwa Jinja kandi bukaba bwarabaye mu ibanga rikomeye.

Iby’ubu bukwe Zari yabihakanye! Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yasabye abakunzi be kudaha agaciro aya mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuko atakoze ubukwe. Yagize ati”Hari amafoto yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga, ntimuyahe agaciro. Ariya ni ayavuye mu mashusho y’umuhanzi ukizamuka mu njyana ya gosple kandi w’ingenzi ku Mana. Rero ntimuhe agaciro buri kintu muri gusoma kuri Internet”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indirimbo “Ibuye” ya Vestine na Dorcas ikoze amateka

Inkuru mbi: i Kigali umugabo n’umugore bateraga akabariro baryamiye uruhinja rwitaba Imana.