Mu masaha make ashize, Fatakumavuta yagiye Kuri Instagram ye arandika ati ”Reka mbasigire iyi operation ishobora no kuba iya nyuma kuko hari ahantu ngiye kandi nshobora gutindayo”
Kuva ubwo abantu bahise bakeka ko yaba agiye gufungwa ndetse batangira kumusabira cyane kugira ngo Imana imufashe cyane.
Nkuko tubikesha Inyarwanda, bemeje ko bavuganye n’umugugizi wa police gusa ntago yigeze yemeza cyangwa ngo ahakane ibyo gufunga Fatakumavuta.
Nkuko babitangaje Kandi, nyuma y’iminota mike umukozi muri RIB yandikiye ubutumwa bugufi umukozi wa Inyarwanda amwemerera ko bari bamutumijeho kugira ngo agire ibyo abazwa.
Yagize ati: ”Yari yitabye Ubugenzacyaha bishingiye kw’iperereza riri gukorwa. Yabajijwe arataha”.
Kugeza ubu impamvu yo guhamagarwa kwitaba kuri RIB ntago iramenyekana nk’uko Inyarwanda ibitangaza.