Ni inzira ndende Platini yagenze kugira agere kuri Diane ariko kandi byabaye nko guhumbya kugira ngo buri wese hagati ya bombi afate iye nzira.
Gutandukana kwa Platini na Diane byaje bitunguranye mu matwi y’abakunzi babo,dore ko yari imwe mu ma couple yari akunzwe byimazeyo,byaje byahuranya kandi amatwi ya Platini dore ko ngo yasabwe na Diane ko ibyabo byahagararira aho.
Amakuru agera kuri YEGOB.RW yemeza ko ngo mbere yuko itangazamakuru ribisakuza muri Mutarama 2017 hari hashize ukwezi kose Diane abwiye Platini ko yabonye ubundi bwugamo bugwa neza umutima we,koko ntabwo Diane yatinze kubihamya kuko byamusabye iminsi isaga 30 maze ashyira kuri instagram ifoto y’umusore witwa Rutayisire Fiston wibera muri USA aboneraho kuvuga ko ariwe byishimo bye .
Icyo gihe yagize ati”Kuko nishimiye kuba aho ndi ubu..Uyu niwe byishimo byanjye”.. Ikipe ya Rutayisire na Diane. maze Fiston wari uteye gapapu Patini nawe yikiriza agira ati“Usobanuye byinshi kuri njye mu buzima bwanjye…Uri uwanjye, ndagukunda birenze uko ubyumva.”
Mbere yuko tubabwira ibyo Platini na Diane badateze kwibagira mu myaka 3 bamaranye bakundana byimazeyo tubibutse ko Platini yakundanye na Diane mu mwaka wa 2013 ubwo yaramaze gutandukana n’umuhanzikazi Rozy bahoze bakundana.
Duterere amaso inyuma….
Ku babyibuka neza Platini na Rozy bakundaniye muri kaminuza i Butare,bari mu buzima buciriritse ariko urukundo rwabo rwagaragariraga bose,bahoranaga ibinezaneza ariko ibyabo byaje kugera ku musozo ndetse Rozy ahita ahagarika kuririmba naho Platini we akomeza umuziki ndetse ahita abona umukunzi wo gusimbuza Rozy.
Ibya Diane na Platini bigishyushye..
Diane wari ukundanye n’umustar bwa mbere yahise ahindura izina rye kuri facebook maze ava kuri “Ingabire Diane” yiyita “Nemeye Diane”
Hadaciye kabiri Diane yahise yiyandikishaho mu mugongo izina ‘Platini” ndetse amakuru dufite nuko ngo ubu adashobora kwambara umwenda ubigaragaza muri iki gihe ari kumwe na Fiston.
Platini yakundaga Diane ku buryo ku isabukuru y’ amavuko ya Diane 3 Mata 2016 ,yamubwiye ati
“Isabukuru nziza mwiza wanjye Didy. Iminsi yo iricuma ariko ntisiga ubusa, ijoro n’amanywa biratandukana imitima yo igasatirana… Nyagasani ni we uzi ibigukwiriye kundusha, gusa nanjye nkwifuriza icyiza cyose, uri umuntu w’agatangaza… Gukunda ni inshinga nzahora ngutondagurira iteka ryose, ukwiye ibirenze iyi baruwa y’urukundo. Imana iguhe umugisha, ndagukunda cyane Ingabire Diane”
Muri 2016 hagati Diane yerekeye i Burayi mu ibanga ndetse Platini aramuherekeza gusa amakuru avuga ko uru rugendo ari rwo rwabaye imbarutso y’itandukana ryabo.
Amakuru atugeraho avuga ko ngo Platini yatahuye ko Diane yahuriye na Fiston mu Buhorandi ariko n’ubundi abimubajije arabihakana ariko n’ubundi mu ntangiriro za 2016 Diane yaje kubona atazakomeza kubaho mu kinyoma nuko abwira Platini ko atakimukunda maze bemeranywa gutandukana kabone nubwo byari bigoye Platini kubyakira.
Nyuma yo gutandukana buri wese yariherereye asiba ikimenyetso (amafoto) cyose cyazamwibutsa undi (kuri social media) ariko Diane ntabwo byahise bimukundira gusiba Tattoo y’izina rya Platini mu bitugu kuko amakuru yizewe dufite yemeza ko acyiyifite.
Uwo platini yitaga umugore ubu yabaye umugenzi
Nyuma yuko Knowless na Clement bari bakoze ubukwe abenshi bari bazi ko hagiye gukurikizaho Platini na Diane.Ndetse na Platini ubwe yitaga Diane umugore we
Kuba Platini yaramwise umugore we ntabwo byabujije Diane kwisangira umusore ufite ku mufuka Rutayisire Fiston ndetse amakuru atugeraho aravuga ko ubukwe bwabo bushobora kuba mu mwaka wa 2018.
Platini we ubu ahagaze agute mu rukundo?
platini aherutse kugaragarana n’umukobwa witwa Nicole Uwase ariko amakuru dukura mu nshuti ze zahafi aravuga ko nta rukundo ruri hagati ya Nicole na Platini ndetse ngo Nemeye Platini yabaye yihaye ikiruhuko cyo gukundana ngo ubu icyo ashyize imbere ni umuziki n’amasomo gusa.