in

Uko Yvan Buravan yafashije umunyamakuru Jado Castar wari muri gereza

Umunyamakuru Jado Castar yavuze uburyo umuhanzi Yvan Buravan yamufashije akamuhumuriza ubwo yari muri Gereza.

Mu kiganiro Sports Plateau, Jado Castar yemeje ko Yvan Buravan yamubwiye amagambo yamukomeje ubwo yari afunzwe bigatuma yongera kwigarurira icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati “Yvan Buravan yari umuhungu urangwa n’ikinyabupfura cyinshi ndabyibuka ubwo iyi Radiyo yari igiye gutangira yageze hano kenshi, ubwo nari mfunzwe twavuganye kuri Telefone andirimbira indirimbo ye yitwa Ni Yesu yari imaze igihe gito isohotse arangije arambwira ngo muri ibi bihe urimo ukeneye uyu mugabo wenyine abandi ntacyo bakumarira, Yvan Buravan yari imfura cyane Imana imwakire mu bayo”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyarwenya Japheti na Etienne binjiye mu mwuga mushya

Amafoto y’abanyarwandakazi bakunzwe kuri instagram yabiciye bigacika muri iki cyumweru