Uko yaba ingana kose ihora ari umutamiro w’injangwe! Wa mukobwa witwa Claudine uherutse kurongorwa n’umuzungu umurusha imyaka ntakiri kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda.
Uwahoze mu nteko ishinga amategeko mu bwami bw’ u Bwongereza Simon Danczuk w’imyaka 56, ndetse n’umugore we mushya w’umunyarwandakazi, bongeye guhurira ahitwa Heathrow nyuma yo gutsinda intambara itari yoroshye yo gushakira ibyangombwa uyu mugore byo gutura mu Bwongereza.
Mr Danczuk yahuriye na Claudine umugore we imyaka 28 mu rugendo rw’akazi umwaka ushize. Simon Danczuk yongeye kobonana n’umugore we w’umunyarwanda nyuma y’uko abonye ibyangombwa bimwemerera gutura mu Bwongereza.
Uyu mugabo w’imyaka 56 y’amavuko wahoze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza n’umugore we mushya Claudine Uwamahoro, bari buzuye amarangamutima ubwo bongeraga guhurira i Heathrow ku cyumweru gishize, ari nayo nshuro ya mbere bari babonanye nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye mu kwezi kwa karindwi.
Nyuma y’intambara ndende yo gushaka ibyangombwa byo gutura i Burayi, uyu mugore w’imyaka 28 ukora ibijyanye n’ubwiza, yamaze kwemererwa ibyangombwa byo gutura mu Bwongereza ndetse ubu yemerewe no gukorera mu Bwami bw’Abongereza mu myaka itatu iri imbere.