Uko imbwa ya Elon Musk yazamuwe mu ntera ikagirwa umuyobozi mukuru w’urubuga rwa Twitter.
Elon Musk nyiri Twitter yatunguranye ubwo yashyiraga hanze amafoto y’imbwa ye Floki yicaye mu ntebe, yambaye n’umupira wanditseho ‘CEO’ imbere yayo hari inyandiko zitandukanye ziriho ibirango bya Twitter.
Elon Musk yakurikijeho ubutumwa avuga ko imbwa ye ari umuyobozi mukuru mwiza uruta abandi yahoranye, aha yashakaga kuvuga Parag Aggarwal wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Twitter, akaza kumwirukana.
Umubano wa Musk na Aggarwal ntiwigeze umera neza nyuma yaho uyu muherwe Elon Musk yegukanye Twitter kuri Miliyari 44.
Bivugwa ko Jack Dorsey wahoze afite Twitter yagerageje kubumvikanisha ariko ntibyakunze kuko byarangiye batandukanye