Tariki ya 24 Nyakanga 2022 nibwo Miss Kellia Ruzindaa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’umurage n’umuco mu mwaka wa 2022 (Miss Heritage 2022) yizihije isabukuru y’amavuko. Inshuti ze, abo mu muryango we ndetse n’aba Miss bagenzi be bamwifurije isabukuru ye y’amavuko bifatanya nawe ku munsi we.
Miss Kellia abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze videwo igaragaza uko byari bimeze mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.
Nkuko bigaragara muri videwo Kellia yashyize hanze, Kellia yari ari kumwe n’inshuti ze nyinshi bishimanye babyina ndetse bamwe banamufashije gukata umutsima w’isabukuru (birthday cake).
Nyuma yo gushyira hanze videwo y’uko byari bimeze, Miss Kellia yayiherekesheje amagambo agira ati « My birthday weekend To my family and friends; thank you for the calls, texts, gifts, treats and everything. I couldn’t ask for more! ». Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo « Wikendi y’isabukuru yanjye Ku muryango n’inshuti zanjye; mwarakoze ku bampamagaye, abanyandikiye, abampaye impano, abanyitayeho n’ibindi. Nta bindi nari gusaba birenze ibi! ».
https://www.instagram.com/reel/Cgb4OrJvsU5/?igshid=YmMyMTA2M2Y=