Sara Moosa, wari ufite amezi 10, yarohamye mu bwogero ubwo mu bikinisho yari afite hari icyamucitse kigafunga umwobo wo mu bwogero bwa kizungu bigatuma amazi adahita, Iperereza ryakozwe ryasanze ko umwana w’umukobwa yarohamye akina mu bwogero ubwo yari kumwe na bakuru be b’impanga.
Ibi byabereye muri Amerika muri reta ya Boston aho Bivugwa ko umwe mu bavandimwe b’uyu mwana yasabye igikinisho cye cy’inyoni maze mama wabo ajya kukizana, agarutse asanga wa mwana muto Sara aryamye mu bwogero yarengewe n’amazi.
Byagaragaye ko igikinisho cya plastiki cyari cyahagamye hejuru yumwobo, bituma ubwogero bwuzura kuko amazi ntiyahitaga.
Ariko Sara ntiyashoboye kurokoka kuko yajyanywe kwa muganga biza gutangazwa ko yapfiriye mu bitaro.