in

Ukena ufite itungo rikakugoboka! Umusore w’imyaka 16 witwa Muhigi yabonye inzara igiye kumwica ahita afata imbwa yamufashaga mu buhigi ubundi arayirya bamufata amaze kurya amaguru yayo

Ku wa mbere umusore w’imyaka 16 wo mu murenge wa Kabarore yafashwe n’abaturage agiye kugurisha inyama z’imbwa.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Bihinga akagari ka Kabarore umurenge wa Kabarore akarere ka Gatsibibo ku gicamnunsi cyo ku wa wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023.

Uyu musore twahaye izina rya Gahigi rijyanye n’akazi yakoraga ko guhiga, yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko bitewe n’inzara yari imurembeje byatumye akuramo imbwa imwe muri eshatu yaratunze zamufashaga mu kazi ke k’ubuhigi.

Akomeza avuga ko ari ubwa mbere yari abikoze kandi yabikoze kuko yakunze kumva amakuru yuko imbwa ziribwa kandi zitica.

Yagize ati” Inzara yanyishe bituma nkuramo imwe ndayibaga. Nayibaze kuko narinzi ko imbwa zisanzwe ziribwa kandi ntizigire uwo zica ariko ni ubwambere mbikoze”.

Bamwe mu baturage babonye aya marorerwa, batangarije BTN ko batewe ubwoba n’iri bagwa ry’imbwa kandi ko byabasigiye isomo kuko batazongera gupfa kugura inyama batabanje gukora ubugenzuzi cyane ko izi nyama z’imbwa ntaho zitaniye ku isura n’iz’amatungo asanzwe abagwa ku buryo bwemewe n’amategeko.

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 50 uri mu babonye iyi mbwa yabazwe yabwiye BTN ko uyu mwana yabateye ubwoba asaba ubuyobozi kugenzura niba afite ikibazo cyo mu mutwe no kujya bugenzura ko inyama zigurisha abaturage ziba zujuje ubuziranenge.

Agira ati” Uyu mwana yaduteye ubwoba pe kuko ibi bintu ntibyari bisanzwe. Ikindi ubuyobozi bukwiye gusuzuma neza niba uyu mwana afite ikibazo cyo mu mutwe no kujya busuzuma niba inyama tugurishwa zujuje ubuziranenge kuko bidakozwe byazateza impfu nyinshi”.

Ubwo umunyamakuru yageragezaga kubaza ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarore ahabereye aya marorerwa ntibyamukundiye kuko inshuro zose yagerageje kumuhamagara ntiyitabye telefoni uretse ko yamusubije mu butumwa bugufi ko ari mu nama. Ati” Ndi mu nama y’akarere”.

Andi makuru yamenyekanye ni uko uyu mwana, Gahigi wari wamaze kurya inyama zo ku kaguru k’imbwa ngo yari asanzwe agurisha inyama z’imbwa nubwo yabihakanye kuko ubwo yafatwaga yari ari kumwe n’undi mugabo we wahise ashyira bugeri ariruka ibyatumye inzego z’umutekano zikomezanya uyu mwana ngo hanonosorwe impamvu nyamukuru yatumye abga imbwa dore ko ari no guhohotera inyamaswa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamirambo: Impungenge ni zose ku bakunzi ba Mushikaki cyangwa se ‘brochettes’

Messi akimara guhabwa Ballon d’Or ya 8 yahise yandikwa mu gitabo cya The Guinness World Records (VIDEWO)