Mu bushakashatsi bwakozwe na BBC Science Focus, bugaragaza ko iyo umuntu ahumirije(afunze amaso), ibitekerezo bye byose bihugira ku gikorwa cyose ari gukora kidasaba imbaraga z’umubiri.
Bivuze ko iyo umuntu ari gusomana, gusenga ndetse n’ibindi byose bidasaba imbaraga z’umubiri, gufunga amaso bimufasha kwibanda kuri icyo gikorwa kureba ko ibintu bishobora kukurangaza uba wabyimye amaso.
Bishobora kandi gutuma wumva ko uri umunyantege nke cyangwa twiyitaho kandi gufunga amaso nuburyo bwo kwisanzura.
Bituma umutima ubasha gukwirakwiza mu mubiri wose umusaruro wavuye muri icyo gikorwa, umubiri ukavubura umusemburo w’ibyishimo adrenaline’ n’uwa dopamine ushinzwe ibijyanye n’ibyiyumviro wiyongera mu mubiri.