in

Uganda: Umugabo yakatiwe igifungo cya burundu ari muri gereza azira guhohotera inzovu

Urukiko rwo muri Uganda rwakatiye Pascal Achiba igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu.

Achiba yahawe iki gihano gitanzwe bwa mbere ku byaha nk’ibi nyuma y’uko muri Mutarama 2022 yari yafatanywe ibilo 10 by’amahembe y’inzovu.

Ku wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, ubwo hasomwaga umwanzuro w’Urukiko Umucamanza yavuze ko Achiba yahawe iki gihano kiremereye kuko ibyo yakoze ari isubiracyaha.

Uyu mugabo bivugwa ko yafashwe nyuma y’uko n’ubundi yari amaze amezi 18 muri gereza kuko yari yasanganywe amahembe ane y’inzovu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yabaye inkuru kuri twitter nyuma yo kurongora ikizungerezi

Teta Sandra wari warangirijwe iryinyo rigahongoka ubu ari mu byishimo byo kugaragara neza nk’uko yahoze(ifoto)