Nyuma y’uko byari bimenyerewe ko indaya bazishyura amafaranga, muri Zimbabwe ingoma zahinduye imirishyo nyuma y’uko amafaranga abuze bahisemo ko bajya bishyurwa mu biribwa.
Umwe mu bakora akazi ko kwicuruza yagize ati “ndi umumama ufite abana ngomba kwitaho kuko mfite batatu kandi bakeneye kwiga no kurya kandi nta kandi kazi ngira, muri iyi minsi amafaranga yabuze, turi kwakira ibiribwa byo kurya.
Mu byo barimo kwakira harimo ibishyimbo,inyanya,imboga, ibigori, imyumbati, ibijumba ndetse n’ibindi bitandukanye ubwo mukumvikana bitewe n’uwo ariwe.
Ni nyuma y’uko kandi hari hamaze iminsi amakuru ko udukingirizo muri iki gihugu twashizemo ubu bari gukoresha amashashi avamo umugati.