Nta n’umwe wigeze agira icyo avuga ku ifungurwa rye, dore urutonde rwa bamwe mu ba Miss batigeze bagira icyo bavuga ubwo Prince Kid yarekurwaga.
Mu gihe Prince Kid akomeje kwakira ubutumwa bwinshi bumwakira nyuma y’amezi arindwi yari amaze muri Gereza ya Mageragere, gusa abo bakoranye mu nzu imwe nyuma yo kuba Nyampinga nta n’umwe wigeze amuha ikaze.
Gusa Miss Iradukunda Elsa yerekanye ko anyuzwe n’ifungurwa rya Prince Kid, mu butuwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram yifashishije indirimbo ‘Ibuye’ ya Vestine na Dorcas
Usibye Miss Elsa, Umuhoza Emma Pascaline waje mu icumi ba mbere bavuyemo Miss Rwanda nawe yerekanye ko anyuzwe no gutaha kwa Prince Kid.
Usibye aba, abandi bose babaye muri Miss Rwanda barimo Miss Jolly, Miss Muheto, Miss Iradukunda Liliane, Miss Nimwiza Meghan, Miss Ingabire Grace n’abandi babaye ba Nyampinga barimo Bahati Grace, Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane, Nishimwe Naomie baruciye bararumira.
Gusa mu byo abantu bavuze ku mbuga nkoranyambaga bose bahurizaga ku kinu kimwe ko “ntarirarenga” bivugwa ko nabo bashobora kuvaga Akari kumutima wabo.