Ntabwo ari ibintu bikunze kubaho kenshi, kumva ko abakobwa bashobora kwisanisha n’abakunzi babo bagapfukama bakabatungura bakabasaba ko bazababera abagabo. Umukobwa wabikoze agaterera ivi mu muhanda yabereye abantu isomo, abandi bamuha urwamenyo
Byabaye induru ku mbuga nkoranyambaga bamwe bibaza impamvu yabyo, abandi batangazwa nabyo cyane. Uyu mugabo wafashwe mu mashusho n’abantu batandukanye bitambukiraga agashyirwa kuri Konti ya Instagram yitwa KingDom_za yahise itangira gukwirakwizwa hirya no hino.
Bamwe bati: “Mu rukundo abantu bakwiriye kumenya ko umukobwa nawe yagira uruhare mu kugaragaza ko akunda uwo bazabana cyane, akaba yasaba umusore ko bazabana, kandi akabikorera ku karubanda.”
Ibi bakoze ntabwo ari ibintu bidasanzwe rwose kuko urukundi n’urwababiri ntabwo ari urw’umugabo gusa cyangwa ngo rube urw’umugore gusa, bose bagomba kurugiramo uruhare”.