in

Ubwato bwari butwaye abantu benshi bwakoze impanuka ikomeye mu kiyaga cya Kivu

Mu karere ka Rutsiro habere impanuka y’ubwato bwari butwaye abantu bagera kuri 33 babiri bitaba Imana naho batatu baburirwa irengero mu gihe abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kwitabwaho.

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Bigabiro ubwo ubwato bwarimo abaturage 33, barimo abagabo 13 n’abagore 20, bwahuraga n’umuhengeri nk’uko bitangazwa n’IGIHE.

Amakuru avuga ko abaturage baburiwe irengera barimo gushakishwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano, abagize ibindi bibazo bakaba bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Boneza, abarembye cyane bakaba bajyanywe Ku bitaro bya Murunda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda : umumotari yiyahuye ubwo polisi yamwandikiraga(Video)

Abajura bihaye kwiba umukecuru bahabonera ishyano(Video)