in

Ubuzima bwabaye ubuki! Wa mwana w’umukobwa wagaragaye ari gucuruza imineke ku muhanda ari no kwiga, yahinduriwe ubuzima asigaye yiga ahantu heza cyane (AMAFOTO)

Ubuzima bwabaye ubuki! Wa mwana w’umukobwa wagaragaye ari gucuruza imineke ku muhanda ari no kwiga, yahinduriwe ubuzima asigaye yiga ahantu heza cyane.

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga wabonye ifoto y’umwana w’umukobwa wari uri ku muhanda ari gucuruza imineke ari nako asubiramo amasomo.

Ni ifoto yasakaye ahantu hose kugeza aho uyu mukobwa yahise yemererwa kwigira ubuntu mu kigo cy’amashuri cya Leaders’ School.

Nyuma y’umwaka umwe uyu mwana yasuwe n’ikinyamakuru The New Times muri icyo kigo.

Amina Uwikuzo yavuze ko yishimira kuba yiga muri icyo kigo.

Mu mafoto atandukanye yafashwe uyu mwari yerekana ari kwiga mu cyumba cy’ikoranabuhanga, mu isomero ry’ikigo, ari mu ruriro ndetse n’aho aryama.

AMAFOTO

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango: Abanyeshuri 2 barohamye mu mugezi wa Nyabarongo

Habaye inkongi y’umuriro itunguranye