Mu rukundo habaho kwitanaho no kuzirikana uwo ukunda. Ibi bigaragarira mu bikorwa no mu magambo mubwirana ya hato na hato arimo n’uburyo muramukanya ndetse n’ubutumwa mwohererezanya bitewe n’aho umunsi ugeze.
Hari rero amagambo yuje urukundo ushobora gukoresha ukayoherereza umukunzi wawe mu gitondo umwifuriza umunsi mwiza koko ukamubera mwiza kubera umunezero yakwiriranwa.
1. Waramutse mukunzi. Nizere ko ubu butumwa buragushimisha bukanagufasha gutangira neza umunsi wawe. Bizuuu!
2. Uyu ni umunsi mushya. Ni umunsi ngiye kwirirwana nawe ku mutima kandi ngenda ndushaho kugukunda uyu munsi kuruta uko nagukunze ejo. Ndagukunda cyane.
3. Waramutseho! Buri gitondo kijye gihindura urukundo rwacu rushya. Ugire umunsi mwiza mukunzi.
4. Akamarayika kanjye, waramutse neza? Ubu butumwa ni ubwo kukwereka ko mpera mu gitondo ngukunda nkageza nijoro!
5. Waramutse neza! Akira agaseke kuzuyemo utu bizu duhumura neza, kugira ngo umunsi wawe ukubere mwiza. Uko aka gaseke kuzuye niko nawe wuzuye ibitekerezo byanjye byose.
6. Waramutse! Irijoro ryambereye ryiza cyane kuko nakurose kenshi. Ndagukunda cyane.
7.Ugire umunsi mwiza mutima! Ooh! Ikindi kandi ndagukunda byo gusara.
8. Waramutse rukundo rwanjye! Uyu munsi mbyutse nseka kuko naraye nkurota ijoro ryose.
9.Waramutse rukundo! Nkwifurije umunsi mwiza wuzuyemo ibyishimo n’umunezero. Unezerwe nk’uko kukugira binezeza.
10. Waramutse mukunzi! Wasinziriye neza? Ni wowe wa mbere ntekereza iyo ngikanguka. Umunsi ukubere mwiza.