Ikinyamakuru Umuryango kiratangaza ko ubutinganyi buri mu byarumye Nyinawumuntu Grace, umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore, akaba yari n’umutoza w’ikipe ya AS Kigali ahagarikwa ku mirimo ye dore uko kibivuga”
Nyinawumuntu Grace, umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore, akaba yari n’umutoza w’ikipe ya AS Kigali, yamaze guhagarikwa ku mirimo yo gutoza AS Kigali bitewe n’ikibazo cy’ikinyabupfura gike kirangwa mu bakinnyi no gutoneshwa bamwe mu bakinnyi, gusa na none biravugwa ko byaba bishingiye ku butinganyi bwavuzwe muri iyi Kipe.
Gacinya Teddy yatangarije Umuryango ko Nyinawumuntu yahagaritswe by’agateganyo, bikaba byatewe n’umwuka mubi uri muri iyi kipe, ngo igihe iperereza rizaba rirangiye bazamugarura mu kazi.
Yagize ati “Nibyo yahagaritswe, yahagaritswe byagateganyo, ndakeka iperereza turimo ritazarenza ukwezi, bitewe nibizarivamo azagaruka mu ikipe, nta kindi ni ikinyabupfura gike cyarangwaga mu ikipe, gutonesha abakinnyi bamwe abandi ntibitabweho, urumva nk’ubakuriye niwe ugomba guhita abibazwa niyo mpamvu twamuhagaritse.”
Ikipe ya AS Kigali yagiye ivugwamo ikintu kijyanye n’ubutinganyi, ndetse amakuru agera ku Umuryango, avuga ko ari kimwe mu byatumye Nyinawumuntu ahagarikwa bitewe n’uko atonesha bamwe bemera gukora ibyo bikorwa abandi babyanze bakazirana n’umutoza ntibarebane neza bitewe n’uko banze gukora ibyo basabwe n’umutoza.
Gusa iki cyo Teddy Gacinya yagihakanye, anavuga ko ari ubwa mbere abyumvishije.
Yagize ati“oya ibyo narabyumvishe uyu munsi mbyuvanye mwe abanyamakuru, gusa wenda iperereza turimo gukora nabyo rishobora kuzabyerekana ko nabyo yabikoraga.”
Umutoza Grace Nyinawumuntu uvugwaho gusaba abakobwa bagenzi ko bakorana imibonano mpuzabitsina
Nyinawumuntu Grace yagiye agarukwaho cyane mu bitangazamakuru bitewe n’uko byavugwaga ko yaba ari umutinganyi, ndetse akaba atonesha bamwe mu bakinnyi bemera gukora ibyo abasaba ababyanze bagahita bashwana, ibi byamuvuzweho haba mu ikipe y’igihugu ndetse no muri AS Kigali.”