Umucuruzi wo muri Ghana akaba nicyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Ibrah One yakoze ubushakashatsi yerekana impamvu abagabo bapfa hakiri kare.
Ibrah One yavuze ibyo yabonye avuga ko abagabo badaca inyuma bagore babo batagera mubihe byabo by’ubusaza, ahubwo ko bapfa hakiri kare.
Yahisemo kwigisha abaturage ibyo yavumbuye akoresheje urubuga rwa Snapchat.
Agira ati: “Abahanga bavumbuye ko abagabo badaca inyuma abagore babo bapfa kakiri kare. Yego, Iyi niyo mpamvu rero inshuti yanjye magara yapfuye hakiri kare. ”
Ibrah yahamije aya magambo vuga inkuru y’ukuntu ubuzima bwa mugenzi we wa hafi bwabaye bugufi; kuko yanze guca inyuma umugore we.
Nkuko yabitangaje, Ibrah, avugako uwifuza kuramba agomba gutangira guca inyuma umugore we byihutirwa.
Hagati aho, ubuhemu bushobora guhungabanya umubano w’abashakanye cyangwa bari murukundo.
Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe kugirango hamenyekane impamvu yo gucana inyuma: kuberiki abantu bakomeza kujya murukundo nyuma yo gukora ubukwe.
Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwerekanye ko abagabo badakunze kubabarira abagore babo baramutse bafashwe bafite bakora imibonano nundi muntu. Igishimishije, ubundi bushakashatsi bwerekana ko mugihe abagabo bashobora kutababarira cyane ariko bakaba aribo bagirana umubano n’abandi bagore nyuma yuko bakoze ubukwe.