Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Seoul National University iherereye mu mujyi wa Seoul ,muri Koreya y’Amajyepfo ,bwagaragaje ko abantu bakemanga ubwiza bwabo cg batizeye ubwiza bwabo bakunze kwambara agapfukamunwa igihe cyose n’ahatari ngombwa.
Incheol Choi umwalimu w’ubumenyamuntu muri iyo Kaminuza aganira na Fox News Digital yavuze ko basanze abantu baziko atari beza bakunze kwambara agapfukamunwa nk’uburyo bwo kurushaho kuba bagaragara neza ariko banahisha uburanga bwabo baba batizeye.
Ukuye kuba abantu bari mu bihe by’icyorezo kibasiye isi barakuriweho agapfukamunwa bakaruhuka ,ngo ku bantu babizi ko bagaragara neza iyo nta gapfukamunwa, bo babaye nkabasubijwe ,mu gihe abatizera ubwiza bwabo bo bakomeje no kutwabara nk’uburyo bwo kugaragara neza.
Ngo hari nubwo usanga abantu batizera ubwiza bwabo bajya mu ibazwa ry’akazi (interview) bambaye udupfukamunwa ku buryo niyo bamubwiye kugakuramo bimubangamira ,mu gihe nyamara umuntu wizeye uburanga bwe iyo asabwe kwambaraga agapfukamunwa aba yumva uburanga bwe buhishwe, ku buryo aribwo abangamirwa..