Ntuntere ibuye akariho karavugwa, nawe mubyeyi wikwifata impungenge, ahubwo menya ibibera aho utari, umenye ubuzima umukobwa cyangwa umuhungu wawe abamo, maze utahe kare umuganirize, umubwire ko Sida ibaho kandi ikiriho, ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na zo zitashize, kandi ko kubyara imburagihe cyangwa atabiteganyije bishobora kumwangiriza inzozi ze.
Ese ubundi, Papa, Mama nawe Tante, muheruka kuganira n’umwana wanyu ryari? Aho si hambere, mbere y’umwaduko w’abazungu? Cyakora nabonye ejo bundi, wa mu cousine we, yaramuguriye udukingirizo, rwose yagize neza. Ariko ejo bundi ho, numvise kuri SK FM, abana biga mu mashuri yisumbuye bari kuvuga ko batarabona agakingirizo kuva bavuka, batazi n’ibyako, ariko ko bazi uko imibonano mpuzabitsina ikorwa.
Si ibyo gusa rero, reka nkubwire n’ibindi, umwana wawe ashobora kuba abamo, musore nawe nkumi, ubimenye ibyo urimo, ushyiremo ubwenge. Ni uko rero Pasiteri nawe muntu ukuriye Umuco Gang, ntuntere ibuye, njye sinamamaza ibidafututse. Ni ukugira ngo mumenye ishyaka rirwana n’irindi. Ni uko murakoze!
Ntawe udakunda ubuzima buryohereye nk’ubuki cyangwa se kuruhura umutwe ugasangira na bagenzi bawe, ababasha agatama bakaba bafata umunsi baruhutse akazi bagashyize ku ruhande bakaba bamenaho abiri bigatinda.
Ababizi neza bo bemeza ko burya abasunika ibiganiro biryoha cyane iyo byagezemo inkumi, ari na yo mpamvu akenshi ahateraniye abasore nka gutyo; byanze bikunze bagomba kuba bari kumwe n’inkumi mbese ni nka wa mugani ‘ugira uti ibikundanye, birajyana!, cyangwa ngo ’Ahari ihene haba hari ikiziriko’!
Guhera mu bisekuru byose ntaho utazasanga abakuze bakunda kwikoma abakiri bato, ari na yo mpamvu bakunze kuvuga ko nta ngoma itagira ‘ab’ubu’.
Abemera Imana na bo muri Bibiliya Yera mu Umubwiriza 11:9, abasore bahanurwa babwirwa ko bakwiriye kwishimira ubusore bwabo mu rugero.
Aha handitse ijambo rigira riti “Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya ko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza.’’ Ibi bigaragaza ko kwizihirwa mu rubyiruko no kwishimisha atari iby’uyu munsi.
Bamwe mu rubyiruko rw’ubu muri Kigali, rumwe ruzwi nka “Gen Z”, na bo ntibatanzwe aho benshi muri rwo bakunda bimwe bita “kuryoshya”.
Aha usanga mu buzima bwabo ikintu cyose kijyanye no kwizihirwa n’ubuzima kiri mu biza imbere. Umuziki, kubyina, ka manyinya ku bwinshi, gutembera mu gihugu no hanze yacyo, kujya kureba comedy, imikino ya Basketball muri BK Arena n’ibindi byinshi.
By’akarusho ariko, kwiha akabyizi, na ko gukora ‘Sex’ nk’uko byitwa na byo biri mu biza imbere mu byo urubyiruko ruhugiraho cyane iyo rutari mu masomo cyangwa akazi. Gusa, gukora imibonano mpuzabitsina byahozeho kandi bizahoraho kugeza Isi irangiye.
Ariko na none, kuri ubu urubyiruko rwo tubifitemo akarusho kuko benshi dusigaye dukururwa cyane no kubikora mu buryo butamenyerewe cyane, aho usanga umukobwa umwe ashobora kuba ari kumwe n’abasore babiri icyarimwe, batatu cyangwa bane. Ahandi ugasanga umusore umwe yahuje urugwiro n’abakobwa babiri cyangwa batatu, mu cyumba kimwe no ku buriri bumwe.
Ibi byiganje cyane mu rubyiruko muri Kigali muri iki gihe, aho usanga ibizwi ku izina rya “selection”.
Ahanini benshi mu rubyiruko bagira amatsiko yo gushaka kuyikora [imibonano mpuzabitsina] ndetse bakanabigeraho babitewe n’ibyo babona kuri internet.
Ibi byorohera benshi cyane ko imbuga za pornographie mu Rwanda ntawe uhezwa kuzigeraho, yaba abato cyangwa abakuru, by’akarusho mu rubyiruko cyane ko benshi muri rwo usanga bakoresha internet umunsi ku wundi kandi bakerebutse ku buryo imbuga ziriho baba bazizi ku bwinshi.
Iyo ukoze ubushakashatsi kuri internet, usanga iyi misambanire ifite inyito zihariye zikomoka mu ndimi z’amahanga nka threesome, gangbang cyangwa orgy.
Ibi bintu si ibyizwe ubu na cyane ko nka “Threesome” urebye kuri internet usanga imaze imyaka isaga amagana. Iyi ni imibonano mpuzabitsina ikorwa hagati y’umuhungu umwe n’abakobwa babiri cyangwa se umukobwa umwe n’abahungu babiri.
“Threesome’’ ishobora gusanishwa na “Polygamy’’ aho umugabo ashobora gushaka abagore babiri bakabana mu nzu bakajya bakorana imibonano mpuzabitsina ari batatu cyangwa umugore akaba yabana n’abagabo babiri na we bikaba uko [uretse ko ibi byo bidakunze kubaho cyane].
Urubyiruko rwo mu Rwanda cyane cyane urw’i Kigali na rwo ntirwayitanzwe kuko hari rumwe muri rwo rukunze gukora iyi mibonano mpuzabitsina.
“Gangbang” na “Orgy” biri guca ibintu mu rubyiruko rwinshi muri Kigali!
Iyi ni imibonano mpuzabitsina iba hagati y’igikundi cy’abantu benshi barenze batatu bashobora guhurira mu birori runaka cyangwa ahantu runaka bapanze rugahana inkoyoyo!
Ibi byiyongeraho ibibera mu birori aho abatumiwe bayikorana bisanzuye uko bashaka, bagakora n’ibindi bikorwa biyerekeye ntacyo bikanga.
Ni ibintu bitamenyerewe mu Rwanda yewe biteye ukwabyo kuko utazi iby’iyi mibonano mpuzabitsina aramutse yinjiye bitunguranye mu cyumba irimo gukorerwamo yagira ngo harimo gukinirwa filimi y’urukozasoni.
Unicorn, ubundi buryo butavugwa buganje muri bamwe…
Ntabwo ari ibintu bisanzwe bizwi cyane mu Rwanda ariko birakorwa. Aha ni mu cyo mu rurimi rw’amahanga bise “Unicorn’’. Ibi bikorwa na byo mu rubyiruko rw’ubu muri Kigali.
Ubu buryo bwo gutera akabariro bwo aho butandukaniye n’ubundi twavuze, ni uko bukorwa hagati ya couple n’undi muntu umwe ushobora kubiyungaho.
Muri “Unicorn” akenshi usanga ‘Couple’ ishobora kwemerera umuntu kubiyungaho bari mu gikorwa cyo kuryamana, na we akaba yakwiha akabyizi cyangwa akabafasha mu bikorwa byatuma bakomeza kunyurwa n’igikorwa barimo.
Umukobwa cyangwa umusore wifashishijwe muri ‘Unicorn’ nta kindi kijyanye n’imibanire ya couple isanzwe yinjiramo uretse mu gihe bakenera kumwiyambaza ngo abafashe mu gushaka ibyishimo birenze ibyo babona mu mibonano mpuzabitsina iyo bayikoze ari babiri.