in ,

Uburyo Masho Mampa yahinduwe n’itabi ntawe bitatera agahinda

Umuraperi Masho Mampa wigeze gukundwa cyane muri muzika nyarwanda akomeje kubabaza benshi bitewe n’uburyo ubuzima bwe bukomeje kujya aharindimuka kubera ibiyobyabwenge.

Marshal Mampa yamamaye cyane mu ndirimbo nka Irimbi ry’abazima, Umuhanda, Ibyanjye ndabizi, Ukuri n’izindi nyinshi.

Uyu mugabo ntago yaherukaga kugaragara mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda, ndetse benshi bibazaga ahantu yagiye bikabayobera.

Nyuma y’igihe kini yihishe, kuri ubu hagaragaye ifoto ya Masho Mampa maze abantu benshi baratungurwa cyane bibaza ibyabaye ku buzima bwe birabayobera.

Masho Mampa yari umusore ufite ibigango, k’uburyo n’abantu bamutinyaga cyane gusa kuri ubu asigaranye ibiro biri hafi ya ntabyo.Masho Mampa yarahindutse mu buryo buteye ubwoba

Amakuru aturuka mu bantu bazi cyane ibya Masho Mampa bahamya ko uyu muraperi ashobora kuba yarabaye imbata y’ikiyobyabwenge cya Muggo cyangwa se akaba afite indi ndwara yazahaje ubuzima bwe.

Kubera Muggo, dore ukuntu Masho Mampa yahindutse
Kubera Muggo, dore ukuntu Masho Mampa yahindutse

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

ICYO UMUTIMA UKUNZE! Iyumvire uko urukundo rwambukije umuhanzi King James inyanja

Iyumvire amagambo agayitse SuperSexy yavuze ku gitsina cy’abakobwa