in

Uburyo kugurisha telefone byatumye umwana aba icyamamare

Ku mbuga nkoranyambaga ,cyane cyane twitter ,Whatsapp na tiktok hamaze igihe hagaragara amashusho y’umwana uba uri kurira ariko agahita ahinduka mukanya nkako guhumbya  agatangira guseka ,

Ni amashusho yashimishije benshi mu byukuri, anatuma uyu mwana aba ikimenyabose ,ariko igitangaje ni uko iwabo w’umwana nta ruhare babigizemo ngo amashusho y’umwana wabo asakare .

Inkuru dukesha  Africa Facts Zone ,ivuga ko uyu mwana w’imyaka 7 akomoka mu gihugu cya Ghana ,ubundi ngo amazina ye y’ukuri ni  Albert Ofosu Nketia , amashusho ye ngo ari kurira yafashwe na Se wabo ,ubwo uyu mwana yari yatse nyina umwumbati wo kurya  ariko nyina ahitamo kumuha umuneke bituma umwana arira cyane.

Ubwo yarimo arira rero ngo nibwo nyirakuru yatangiye kumuririmbira indirimbo z’ibihozo zo gutuma atuza agaceceka ngo bituma akubita agatwenge areseka , Se wabo wari wamufashe ayo mashusho yayagumishije muri telefone ye ariko ntiyayashyira hanze.

Ngo nyuma Se wabo yaje kugurisha telefone ye ariko ya mashusho akirimo  ,  uwaguze iyo telefone ye rero ngo  niwe wasakaje amashusho y’umwana amenyekana gutyo ku buryo nabo babimenye nyuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Amavubi yatakaje umukinnyi w’igihangange wari kubafasha kwitwara neza kuri Benin

Gisagara: Inzara iravuza ubuhuha mu baturage (VIDEWO)