in

Uburyo 5 wakoresha ukagira umusatsi mwiza cyane nta mafaranga washoye

Bavuga ko icya mbere ari amakuru ndetse no gusobanukirwa uko ibintu bukorwa aho gutakaza umwanya utanga n’amafaranga Kandi wagakwiye kubyikorera.

Dore ubwo buryo butanu wakoresha;

1.Amazi agomba kuba incuti ya hafi y’umusatsi wawe

Biba byiza iyo ukunze gushyira amazi mu mutwe kuko bituma umusatsi ukomeza gutohagira Kandi ugakomeza gusa neza.

2.Gushyiraho umunsi wo koga mu mutwe

Biba byiza iyo washyizeho umunsi ukamenya ko ugomba koga mu mutwe biwufasha guhora utohagiye cyane kandi utajya wuma ngo ukomere.

3.Ujye ukoresha uburyo bwo gufunga imisatsi bwiza

Iyo wafunze umusatsi biwufasha kurambuka ndetse no gukura Kandi iyo uwufunze nabi bituma upfuka akaba ariyo mpamvu ukwiye kumenya uko bafunga umusatsi.

4.Gushira amavuta mu musatsi

Bumwe mu bwoko bw’amavuta wakoresha coconut oil, olive oil cyangwa se avocado oil.

5. Kurya ibiryo bifitiye akamaro umusatsi

Hari ibiryo bituma umusatsi ukura ndetse bikawurinda gucika bigafasha kubona umusatsi ukomeza gukura neza.

Ubu ni bumwe mu buryo wakoresha ukabasha gutunga umusatsi mwiza nta mafaranga menshi wawushoyeho.

 

 

 

 

 

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bianca Baby yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuza mu kiganiro yambaye inkweto yashaje (Videwo)

Amashusho utabonye ya Clarisse Uwimana na Festus Bertrand bari kubyinira imbere y’abantu bari batashye ubukwe