in

Uburebure budasanzwe bw’uyu munyeshuri bwatumye ava mu ishuri igitaraganya||menya impamvu isekeje yabimuteye.

Mu buzima busanzwe benshi mu banyeshuri bareka ishuri bitewe no kubura ibikoresho byishuri, imyambaro cyangwa se bigaterwa nubukene aho bamwe bavuga ko batajya kwiga bashonje.Gusa kuri uyu musore we yaretse ishuri kubera uburebure bwe budasanzwe.

Yitwa Charles Sogli, akaba afite imyaka 22, kuri ubu uyu musore yatangiye umwuga wo gusudira nyuma yuko aretse ishuri ageze mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza, mu gace kitwa Ziope mu gihugu cya Ghana.

Yagize ati: “naretse ishuri ngeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, navuye mu ishuri bitewe nuko ntari nkishoboye kubona inkweto zinkwira bitewe n’ikirenge cyanjye kinini cyane birenze”

Uyu wavutse ari umwana wa gatatu mu bana batanu bagize umuryango we, afite ikirenge kinini cyane kuburyo kubona inkweto imukwira ku isoko ari ibintu bidashoboka. Kugira ngo ubyumve neza ikirenge cye gipima santimetero 45, we ku giti cye afite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero 16 igitangaje kurushaho nuko areshya uku afite imyaka 22 gusa, ndetse akaba ari nawe muremure mu muryango wabo.

Uretse kandi kuba atabona inkweto zimukwira, uburebure butuma hari byinshi atabona, nkubu avuga ko nta modoka nimwe ijye ipfa kumutwara, bityo bigatuma agenda n’amaguru ahantu hose agiye.

Uyu musore ni muremure bitangaje

Yagize ati: “nta mushoferi numwe ujya wemera guhagarara ngo antware, uwo mpagaritse wese arabyanga, bakavuga ko uburebure bwanjye butakwira mu modoka zabo. Ibyo rero bituma njya kukazi n’amaguru ndetse nkagaruka n’amaguru, kereka iyo hari umuntu ungiriye impuhwe akampa lifuti”

Kuri we ngo asaba ko abantu bamuha uburenganzira akwiriye nawe akibona kimwe n’abandi. yagize ati: “nzanezerwa cyane nihagira umbonera inkweto zinkwira, icyakora kuzibona mu isoko ntibyakunda kereka hagize uzinkoreshereza zihariye kuruganda. Nkeneye cyane imyenda ishobora kunkwira ndetse n’ikintu gishobora kuntwara nkaba naruhuka kugenda n’amaguru ahantu hose ngiye”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yolo The Queen yamennye ibanga yakoresheje kugirango agire ikibuno kinini

Ndagisha inama: Umusore yanteye inda tudakundana| Ubu nashatse umugabo none natinye kubibwira uwo twabyaranye| Nkore iki?