in

Ubunyamanswa bwe bwaburiwe ikigero bushyirwaho: Umugabo wo muri Uganda yatwikiye umugore we n’abana mu nzu 

yakatiye Vianney Armstrong Ahimbisibwe watwikiye abana n'umugore we mu nzu.

Umugabo w’imyaka 45 mu gace ka Kigezi, muri Uganda, yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo gutwika umugore we n’abana batatu kugeza bapfiriye mu nzu.

Ku wa gatatu, tariki ya 22 Gashyantare 2023, umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Kabale, Samuel Emokor, yakatiye Vianney Armstrong Ahimbisibwe nyuma yo kwiyemerera icyaha cyo gukora ubwicanyi ndengakamere.

Ahimbisibwe yatwitse inzu, ayitwikiramo umugore we Rovinah Muheki w’imyaka 43, abahungu be 2, Edwin Tumworobire w’imyaka 17 na Westlife Akampumuriza w’imyaka 15 ndetse n’umukobwa we Maria Akwire Akinamushabire w’imyaka 5.

Nubwo yakoze ibi yari yaratandukanye nuyu mugore we nyuma yo kutumvikana kuko bahoraga barwana.

Nyuma y’uko umuriro ubaye mwinshi abaturage babashije guhuruza hirya no hino gusa ubwo bageragezaga gutabara nta muntu n’umwe basanze ari muzima kuko bose bari bamaze gushya bakongotse.

yakatiye Vianney Armstrong Ahimbisibwe watwikiye abana n’umugore we mu nzu.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru yapfiriye ahabereye icyaha cy’ubwicanyi

Urutonde rw’ibihugu 10 bifite abaturage benshi banduye SIDA, reba aho u Rwanda ruhagaze