in

Ubukwe bwahagaritswe igitaraganya bitewe n’umugeni wifuzaga ibihenze

Muri Nijeriya haravugwa inkuru y’umusore wahisemo guhagarika ubukwe igitaraganya nyuma y’aho umugeni yifuzga gukora ubukwe bw’akataraboneka kandi buhenze. Nkuko tubikesha umutangabuhamya wanditse kuri twitter ,ngo uyu mukobwa ufite imyaka 29 yifuzaga ko ubukwe bwabo bwaba bwiza kandi bukurura abantu.Yashimangiye ko afite abazamwambarira bagera kuri 20 bazambara amakanzu ahenze, ariko, yashakaga ko umukunzi we yishyura amafaranga yose y’ibizakoreshwa mu bukwe.

Uyu musore yumvise ko ubukwe bugiye kumutwara akayabo maze ahitamo kubivamo ahita ahagarika ubukwe.Uwatanze aya makuru kuri twitter yagize ati”afite imyaka 29 nyamara arashaka ubukwe buhenze bikabije ariko ntazane igiceri na kimwe, umugabo we yamubwiye ko hariho ubundi buzima nyuma yubukwe ariko we yamubereye ibamba, arashaka abakobwa 20 ba bazamwambarira byose bikishyurwa n’umugabo we.Umugabo byaramurenze maze ahagarika ubukwe 😂.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu batangaye babonye ifoto y’umuhanzi Cyusa Ibrahim akiri umwana

Abakobwa 20 bari muri #MissRwanda2022 basohokeye mu Biryogo (Amafoto)