in ,

Ubukwe bwa Kitoko n’umunyamakuru wa Royal TV bwaba buri mu marembera?

Umuhanzi Kitoko Bibarwa igihe kinini avugwa mu rukundo na Kizima Ngabonziza Joella uzwi kuri Royal TV, umubano wabo waravuzwe biratinda ndetse ngo bagombaga no gukora ubukwe.

Kitoko Bibarwa ubu ari mu Rwanda, yagarutse kuwa 12 Nyakanga 2017 nyuma y’imyaka igera kuri ine yibera mu bwongereza.

Kuva muri Mutarama 2017 hacicikanye inkuru zashimangiraga urukundo hagati ya Kitoko n’umunyamakuru Kizima Joella, byanavuzwe kenshi ko aba bombi bari mu nzira zo gutegura ubukwe ariko bo ‘ntibabisobanure mu buryo bweruye’.

Mu minsi ya mbere bikimenyekana, Kitoko yari asigaye ashyira amafoto ya Joella ku mbuga nkoranyambaga akayaherekezanya udutima n’andi magambo yasaga n’ashimangira ibivugwa, umukobwa na we byari uko.

Inkuru imaze gusakara ko batangiye urugendo rwo kwitegura kurushinga, ntibongeye kwerekana ibi bimenyetso. Kitoko yageze mu Rwanda abibajijwe na KT Idols agarama aya makuru, gusa ngo ‘bitarenze imyaka ibiri azaba yaramaze kurushinga’.

Yagize ati “Byanze bikunze, buri wese yifuza kugira iherezo ryiza nk’uko nanjye bindi mu mutwe. Nari ndi mu ishuri, ntabwo nari kuzana umugore ngo ajye amfasha gusoma ibitabo, ndakeka bitarenze umwaka umwe, ibiri ndaba ndi umugabo wubatse. Ibiri ntabwo nayirenza, naba nshaje.”

Kitoko yavuze ko afite abakobwa b’inshuti barenze umwe, inzira barimo y’ubucuti ngo ‘ayifata nk’igeregeza’. Mu bakobwa b’inshuti afite kugeza ubu, ngo ntawe arabwira ko amukunda kugeza ubwo bagera ku mwanzuro wo gushinga urugo.

Ati “Ndacyari mu mwaka w’igerageza cyangwa nabo baracyangerageza, ntabwo ndafata icyemezo ngo ngire umuntu mbwira aya magambo ijana ku rindi, ariko mfite abakobwa mvuga nti nshatse umugeni nakura muri aba […] Baba bahari ariko ntawe ndabwira aya magambo ngo mfate icyemezo.”

Uyu muhanzi arateganya gusubira mu Bwongereza, ibyerekeranye n’amasomo ya kaminuza ngo bizarangirana n’ukwezi kwa Nzeri 2017 ndetse ngo yamaze gutanga igitabo yanditse asoza amashuri.

Ati “Ndiyo kuko natangiye ubundi buzima bwaho, ngomba kuba mpagumye kuko natangiye ubundi buzima bwaho, ngomba kuba mpagumye yenda nyuma y’aho nko mu mpera z’umwaka utaha nibwo nazataha burundu.”

 

Umwana wa Kitoko aherutse gusoza amashuri y’incuke

Kitoko umaze imyaka igera ku icyenda akunzwe mu muziki mu Rwanda, ntiyigeze yemera byeruye ko afite umukunzi. Mu mwaka ushize wa 2016, yerekanye bwa mbere umukobwa uri mu kigero cy’imyaka itanu yabyaye witwa Bibarwa Shiloh ariko yirinda kuvuga ku wo bamubyaranye.

Nubwo Kitoko atajya yerura ngo avuge nyina w’uyu mwana, hari amakuru ashimangira ko yamubyaranye n’umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye ‘Ikiragi’ iri mu zo yatangiriyeho.

 

Mu minsi ishize aba bombi berekanaga ko hari ibimenyetso bihamya urukundo hagati yabo

 

Kitoko na Joella bamaze iminsi bavugwa mu rukundo ndetse ngo bateganyaga ubukwe

 

Kitoko amaze iminsi mu Rwanda

Source: igihe.com

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye—Manchester United na FC Barcelone zacuze umugambi mubi wo gukorera ubugome budasanzwe Neymar

Uwahoze ari myugariro ukomeye mu ikipe ya Manchester United agiye gukinira ikipe ya Manchester City