in

Ubukene bukabije bwatumye Fine Fm igurisha ibiganiro bya Radio ku mafaranga byari bizwi ko ari ubuntu

Ubukene bukabije bwatumye Fine Fm igurisha ibiganiro bya Radio ku mafaranga byari bizwi ko ari ubuntu.

Umuyobozi wa FINE FM, Sam Karenzi, yavuze ko ibibazo by’ubushobozi ari byo byatumye iyi radiyo itangiza gahunda yo kwishyuza ikiganiro cyayo cy’imikino cyamamaye nk’Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino kiri mu bikunzwe cyane mu Rwanda.

Icyumweru kirashize FINE FM itangiye gahunda yo kwishyuza kugira ngo ukurikire ibiganiro byayo by’umwihariko Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino kuri YouTube. Ni ibintu byatunguye benshi cyane ko bitamenyerewe mu Rwanda by’umwihariko mu biganiro by’imikino ndetse no kuri radiyo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa FINE FM, Sam Karenzi, yatangaje ko impamvu z’ubushobozi buke ari zo zatumye bahitamo ubu buryo.

Ati “Mu Rwanda ntabwo bimenyerewe ariko ni ibintu bisanzwe mu bindi bihugu. Gusa no mu Rwanda byaratangiye kuko ubu hari filimi kuzireba bisigaye bisaba kwishyura, gusa mu biganiro by’imikino cyangwa kuri Radio ni bishya.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bari bamaze guhura n’ikibazo cy’ubushobozi bityo babonaga ko gukomeza gukora bigoye.

Ati “Twamaze igihe kinini dukora cyane, ubona turi aba mbere ariko kubona abaza kwamamaza bikaba ikibazo, kubera ko abantu batabyumva cyangwa ngo bariya bantu bavuga ibitagenda ntabwo nakwamamaza na bo, n’izindi mpamvu nyinshi zijyanye n’imyumvire zatumaga kubona amafaranga bigoye.”

Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego FINE FM twafashe umwanzuro, aho kugira ngo tureke ibyo twakoraga kandi Abanyarwanda babikunda, ahubwo twabaha amahirwe yo kudushyigikira, hari icyo batanga kugira ngo bya bintu byiza bakunda dukomeze kubikora.”

Karenzi yavuze ko akurikije ibisubizo bari kubona mu bantu hari icyizere cy’uko iyi gahunda izagenda neza, ni mu gihe hari abantu benshi bamaze kubyumva.

Mu gihe k’icyumweru iyi gahunda imaze, abarenga 300 bamaze kwiyandikisha.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Sheebah Karungi akomeje kumutera ubwoba ko nta muntu utari buyabone

Haruna Niyonzima yahaye ubutumwa ikipe ya Rayon Sports igiye gukinira mu gihugu ari gukinamo ababwira n’amayeri bagomba gukoresha bakanyagira Al Hilal Benghazi idakomeye