in

Ubuhanga bwe bwatunguye benshi! Umuhanzi Molan Majesty yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ikomeje kuryohera amatwi y’abanyarwanda -Amashusho

Umuhanzi ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda mu njyana ya Drill Maombe Reponse wamamaye cyane nka Molan Majesty akaba ari n’ayo mazina y’ubuhanzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ikomeje gukundwa cyane.

Ni indirimbo yise (Proud) yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’umuhanga Huybie amashusho ayoborwa n’uwitwa Boy Cutter.

Molan Majesty yatangiye urugendo rw’umuziki mu mwaka wa 2023 akaba amaze gukora indirimbo eshatu ndetse n’amashusho yazo yahereye ku ndirimbo yise “Igisare” akurikizaho iyitwa “Ndabara doo” ari nako ashyira hanze amashusho yazo.

Aganira na YegoB yatangaje ko ibikorwa bye byose birebana n’umuziki abyikorera ku giti cye bitewe n’uko nta muterankunga afite uretse ababyeyi be ndetse n’abakunzi be bamukurikiraba cyane umunsi ku munsi.

Yakomeje avuga ko kandi yiteguye gushyira itafari rye ku muziki nyarwanda nubwo ibisitaza bitabura ariko ntakizamuca inege mu gihe abakunzi be bakomeje kumwereka urukundo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwandakazi Dj Alisha yabaye umugani nyuma yo kwambara ubusa imbere y’abafana -Amafoto

Oda Paccy yahishuye uburyo yababajwe bikomeye na Producer Lick Lick wahakanye inda yamuteye