Ibijyanye n’amarozi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, si iby’ubu kuko byagiye bivugwa mu myaka yashize, ariko benshi bakabifata nk’ibihuha kuko nta n’igihamya cyabaga kibyerekana. Kugeza ubu ariko, hari ibimenyetso byinshi bifatika byerekana ko abakinnyi n’abatoza benshi batwawe n’amarozi, ndetse amakuru y’aya marozi yageze no kuri Perezida Kagame aba umwe mu babinenze cyane.
Abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, abatoza babo cyangwa n’ubuyobozi bw’amakipe atandukanye, basigaye bavugwa cyane mu bikorwa bijyanye n’amarozi no kwitabaza abapfumu. Ubuhamya bwaratanzwe, abayobozi bakomeye nabo byagiye bibageraho kugeza ubwo na Perezida Paul Kagame ubwe yamaganye iby’aya marozi n’ibindi bigayitse bigaragara mu mupira wo mu Rwanda.
Mu ntangiro z’umwaka wa 2015, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi b’amakipe acyizera ibijyanye n’amarozi n’abapfumu, bikaba biri mu bituma umupira w’amaguru mu Rwanda udatera imbere. Yagize ati: “Abayobozi b’amakipe n’abakinnyi baracyafite imyumvire ya kera aho bizerera mu bapfumu n’abarozi ndetse bagatanga ruswa bashaka intsinzi.â€
Mbere yaho gato, uwahoze ari Minisitiri muri Minisiteri y’umuco na Siporo; Joseph Habineza yatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamuhaye inshingano zo gusukura Siporo yo mu Rwanda kuko irimo umwanda, uyu mwanda ukaba warumviswe henshi nk’ikoreshwa ry’amarozi ndetse na ruswa bivugwa mu mupira w’amaguru.
Bimwe mu bikorwa ku mikino itandukanye bica amarenga y’ikoreshwa ry’amarozi n’abapfumu:
Hari bamwe bagiye batanga ubuhamya bw’ikoreshwa ry’amarozi mu mupira w’amaguru mu Rwanda
Umutoza Eric Nshimiyimana wanamenyekanye cyane nk’umukinnyi mu ikipe ya APR FC, nawe yagiye ashimangira iby’ikoreshwa ry’amarozi mu makipe ndetse nawe ubwe mu biganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye akemera ko yakoreweho imigenzo y’amarozi n’abapfumu.
Kimwe mu byo yakoreweho ari i Burundi mu ikipe yatozaga, yagisobanuye agira ati: “Hari umunsi twambaye ubusa maze umwe mu bapfumu bari baturutse muri Congo atwuhagirisha amazi avuye mu kanwa ke. Nyuma y’ibi twariye imishaba n’isamake ubundi ukajya gupfukama imbere y’agashushanyo k’imbaho kugirango dutsinde ariko rimwe na rimwe ntibinakundeâ€
Undi watanze ubuhamya ku by’amarozi, ni Kayiranga Jean Baptiste nawe wabaye umukinnyi, akanatoza amakipe atandukanye arimo na Rayon Sports, ariko mu mwaka wa 2014 akaba yarakijijwe, akanasobanura uko yajyaga akoresha amarozi.
Kayiranga yagize ati: “Njyewe mu gihe cyanjye nkina umupira narabibonaga, ndetse ndi n’umutoza narabibonaga, narabikoresheje cyane. Yewe ntabwo natinya kuvuga ko Imana yangiriye neza ikabinkuramo, ikanyereka ko ntacyo bimaze. Urabona abantu bose ntabwo baramenya Yesu, abantu bari mu isi bumva bakwirwanirira rimwe na rimwe bagashakishiriza no kubantu , ariko buri wese umutima we uramushinja. Ariko njyewe nasabye Imana imbabazi, nca bugufi nemera ko natsindwa kandi ngatsinda. Mu by’ukuri nabonye ntahandi izo nzira zitujyana hatari ukurimbuka .â€
Ahandi hatanzwe ubuhamya bujyanye n’ikoreshwa ry’amarozi, ni aho tariki 21 Gicurasi 2015, ubuyobozi bw’ikipe ya Isonga FC bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bugatangaza ko abantu bo mu ikipe ya Rayon Sports bashatse kunyura muri Isonga FC ngo baroge ikipe ya APR FC.
Muramira Gregoire; umuyobozi mukuru w’ikipe ya Isonga FC
Perezida wa Isonga FC; Muramira Gregoire, yavuze ko abantu bo muri Rayon Sports bifuje kuroga APR FC binyuze mu mukino ubanza wa shampiyona wari guhuza Isonga na APR FC kuri stade Amahoro tariki ya 06 Mutarama 2015. Yagize ati:Â “Dukina na APR FC, abantu ba Rayon Sports bashatse guha abakinnyi bacu ibintu, ntituzi ahantu baciye gusa ngo bashakaga kudufasha ngo dutsinde uyu mukino.”
Muri rusange, bigaragara ko abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’amakipe atandukanye mu Rwanda, bemera kandi bizera ikoreshwa ry’amarozi no kugana abapfumu nka kimwe mu bishobora kubageza ku ntsinzi, n’ubwo hari aho byagaragaye ko babikoresheje ariko ntibatsinde.
https://www.youtube.com/watch?v=RxCg5qMfhJg
Source : Ukwezi