Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gufata umwanzuro ikemera gusezera mu gikombe cy’amahoro, yisubiyeho yemera kugaruka muri iri rushanwa.
Ku munsi wo kuwa gatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko imaze gusezera mu gikombe cy’amahoro nyuma y’amakosa FERWAFA yakoze yemera gusunika umukino wayo n’Intare FC habura amasaha make ngo umukino ube.
Ikipe ya Rayon Sports yahise ifata umwanzuro wo gusezera nubwo utavuzweho rumwe ariko byatumye FERWAFA itekereza neza kuri iki kintu ubuyobozi bwa Rayon Sports bukoze ihita itumizaho inama yahuje ikipe ya Rayon Sports n’ubuyobozi bwa FERWAFA.
Nyuma y’iyi nama ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bwemera kugaruka mu gikombe cy’amahoro nkuko babyutse babitangaza babinyujije mu ibaruwa bandikiye abafana bayo ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda muri rusange.
Iyi baruwa ivuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bumaze kuganira na FERWAFA bakemera ya bimwe mu byo bifuzaga bahise bafata umwanzuro ukomeye wo kongera kugaruka mu gikombe cy’amahoro 2023.