Ni kenshi muri filime zo hanze y’u Rwanda ubona abantu bashyamiranye birangira umwe azamuye urutoki rwo hagati izindi zimanuye akarwereka mugenzi we, ibifatwa nk’igitutsi nyandagazi cyiganisha ku mibonano mpuzabitsina ariko kandi usanga hari benshi tubikoresha tutazi ubusobanuro ndetse nabazi ubusobanuro bakaba babifata mu buryo butaribwo.
Iyo ushakishije kuri murandasi ubusobanuro bwo kuzamura urutoki rwo hagati izindi zimanuye ,bakubwira ko gukora iki kimenyetso byaturutse mu gihugu cy’Ubugereki (Greek) bikaba byari bizwi nka Katapygon, uburyo bwifashishaga mu kwereka umukobwa ko umusore yifuza gukorana nawe imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno, cg umukobwa nawe akaba yabyereka umusore ushaka kumwereka ko yifuza imibonano ikorewe mu kibuno. .
Bitandukanye nuko mu busanzwe abantu bazi ko ubu buryo bukoreshwa mu kwereka umuntu ko wifuza imibonano mpuzabitsina isanzwe ikorewe mu myanya ndangagitsina , nubwo hari nabazi ko ari uburyo bukoreshwa mu kwifuriza umuntu gutera akabariro.
Icyakora nta wakwirengagiza ko hari na bazi ko iki ari igitutsi nyandagazi nkuko byagiye bigaragazwa muri filime zitandukanye cyane izo mu bihugu byateye imbere, aho umuntu yashyamiranaga na mugenzi we bikarangira agize umujinya akamwereka urutoki rwo hagati izindi zimanuye..