Muri iyi si iteye imbere, hari imbuga nkoranyambaga nyinshi ndetse zikora ibintu byinshi bigiye bitandukanye.
Twitter ni rumwe muri izo mbuga nkoranyambaga, kandi Twitter ikaba ifite imbaraga cyane, kuko usanga abantu benshi bayikoresha ndetse n’abayobozi bayibandaho mu kumenyekanisha ibikorwa byabo bitandukanye.
Ni muri urwo rwego, abayobozi b’uru rubuga bashinzwe udushya ( Innovation), bafashe umwanzuro wo kugirango hazanywemo impinduka, bazana CoTweet, izi mpinduka, zigamije gushimisha no gushyira igorora abakoresha runo rubuga.
Ubu buryo bukaba buzaba bwemerera ukoresha Twitter kuba yapostinga kuri Account yundi mu gihe yamuhaye uburenganzira bwo kuyikoresha.
Ibi bikaba bizajya bifasha abakoresha ubu buryo bwa CoTweet, kuba bagera ku bantu benshi, kuko ushobora kugera kubakurikiira mugenzi wawe nawe guhita bakumenya bikoroha cyane.
Uko bizajya bigenda, ni uko Umuntu azajya abanza akandika icyo ashaka gupostinga nkuko bisanzwe, ubundi akoherereza ubutumwa busaba mugenzi kuba yamwemerera(accept) bagasangira Twitter,(to CoTweet).
Mu gihe mugenzi we amaze kumwemerera( Accept), bizaba bikunda ko noneho buri muntu, yakoresha account ( konti ) y’undi ku buryo bworoshye.