“Turara ku buriri bumwe kandi twese turanyurwa” Francine yasobanuye uburyo yashatse abagabo babiri kandi bose bakaba barara ku buriri bumwe – Amafoto
Ubusanzwe abantu baziko abagabo aribo bashaka abagore barenze umwe ariko ntibamenyereye ko umugore ashobora gushaka abagabo barenze umwe.
Gusa kuri ubu abagore nabo basigaye bashaka abagabo barenze umwe, urugero ni Francine Jisele ubana n’umugabo we wambere Remi Murula ndetse n’umugabo we wa kabiri Albert Jarlace.
Mu kiganiro na Afrmax English Francine wabashije gushaka abagabo babiri yasobanuye inzira byanyuzemo kugirango abashake.
Yagize ati ” Ubusanzwe nabanaga n’umugabo wambere Remi Murula, twamaranye imyaka 6 tubyarana abana 2, nyuma umugabo yaje kunsiga ajya gupagasa ahantu kure gusa ntiyagaruka, namaze imyaka 3 ntamubona kandi yaransigiye abana, ubwo nibwo naje kubona undi mukunzi wakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Albert Jarlace, kuko ubuzima bwari bungoye twarabanye”.
Umugabo we wa kabiri Albert Jarlace yagize ati ” twahuye nkora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro gusa sinarinzi ko afite undi mugabo, twarabanye nyuma aza kubimbwira, byarangoye gusa narabyakiriye turakomeza turabana”.
Nyuma y’umwaka babanye wa mugabo wa mbere yaragarutse, byabanje kugorana gusa bose biyemeje kubana nawe.
Kuri ubu bose bavuga ko barara ku buriri bumwe kandi ko bakunda umugore wabo by’agahebuzo, ndetse bose barakora bagahaha, abana babafata nk’ababo bose.