Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Turahirwa Moses, uzwi cyane mu rwego rw’imideli nk’umuyobozi wa Moshions, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Nk’uko byemejwe na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, ibisubizo by’ibizamini byafashwe na Rwanda Forensic Institute (RFI) byagaragaje ko mu mubiri wa Turahirwa Moses harimo ingano nini y’ibiyobyabwenge. Dr. Murangira yagize ati: “Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Ingano yabyo ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu myitwarire ye.”
Uyu mugabo si ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha nk’ibi, kuko no mu mwaka wa 2023 yigeze gutabwa muri yombi ku mpamvu zijya gusa, aza gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
RIB yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha akekwaho.