in

Trump vs Biden :Ibyamamare bya Hollywood byahishuye Perezida bishyigikiye mu matora yo muri USA.

 

Nk’uko byari biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri ko abaturage muri Amerika bagombaga kwerekeza mu byumba by’itora, bakerekana amahitamo yabo hagati ya Joe Biden na Donald Trump, ibyamamare bya Hollywood na byo byatangaje abo bishyigikiye.

Igihangage muri muzika, Beyoncé ndetse akaba n’umufasha wa Jay-Z ntiyazuyaje kwerekana ko ashyigikiye umukandida Joe Biden uhagarariye ishyaka ry’Aba-democrats. Beyoncé Giselle Knowless-Carter ni igihangange muri muzika mu isi ya none dore ko amaze gusohora imizingo y’indirimbo 8. Muri iki gihe cy’amatora yatangaje ko ashyigikiye Biden ndetse ashishikariza abatuye Texas gutora uyu mukandida.

 

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Lady Gaga yunze mu rya mugenzi we Beyoncé ashyigikira ibyo uyu yari yavuze ashishikariza abatuye Texas gutora bakanashyigikira Joe Biden.

Mu gihe Beyoncé yatangazaga uwo ashyigikiye mu matora, hari ibindi byamamare nka Lil Wayne, Chris Evans uzwi nka Captain Amerika, Selena Gomez, Taylor Swift, Jennifer Lopez kimwe na Cardi B na bo bagiye batangaza abakandida bari inyuma mu matora ya perezida wa Amerika.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, umuhanzi Lil Wayne yashyize hanze ifoto ari kumwe na perezida Trump. Uyu muhanzi yanatangaje ko yishimira umwanya yahawe ndetse n’ikiganiro yagiranye na Perezida.

Samuel Jackson, umukinnyi wa filim uzwi ku kazina ka Nick Fury na we yashyigikiye Joe Biden mu gihe cyo kwiyamamaza. Ku rundi ruhande ni na ko Jennifer Lopez n’umugabo we Alex Rodriguez na bo bashyigikiye ku buryo butaziguye umukandida w’aba-democrats.

Nk’uko tubikesha igitangazamakuru, The Independent, umukinnyi wa film Johnson Dwayne yatangaje ko ubusanzwe nta ruhande abogamira homu matora. Uyu, yongeyeho ko kuri iyi nshuro ijwi rye azariharira Joe Biden na mugenzi we Kamara Harris.

Ntitwakwirengagiza ko 50 Cent we yatangaje ko Joe Biden aramutse atsinze amatora yakwimuka akava mu mujyi wa New York. Ibi bisobanuye ko ashyigikiye bidasubirwaho umukandida Donald Trump ndetse n’ishyaka ry’aba-republicans.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Basketball: Ikipe y’igihugu yahamagawe ntirimo Kapiteni wa Patriots yatwaye Shampiyona

Ibimenyetso simusiga bizakwereka ko watandukanye n’umukunzi wawe bitari ngombwa.