in

Top 5: Abahanzi nyarwanda 5 bafite abagore beza – AMAFOTO

Hari ibyamamare muri muzika nyarwanda byakoze ubukwe, ariko abagore babo bakaguma mu mitwe y’abantu kubera ubwiza bwabo. Yegob twifuje kubagezaho abahanzi nyarwanda 5 bashatse abagore beza.

Turahera kuri Gatsinzi Emery uzwi muri muzika nyarwanda nka Rideman yasezeranye imbere y’Imana na Agasaro Farid Nadia wabaye Nyampinga wa kaminuza ya Mount Kenya, ubukwe bwabaye tariki 16 Kanama 2015.

Producer Ishimwe Clement nyiri Kina Music nawe yakoze ubukwe n’umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc Ingabire uzwi nka Knowless ufite ubwiza buhebuje butangarirwa na buri wese, ubukwe bwabo bwabaye tariki 7 Kanama 2016.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben nawe yashatse Uwicyeza Pamela wigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019, Pamela afite imiterere y’umubiri ndetse n’ubwiza bivugisha abatari bake. Aba bombi bamaze gusezerana mu mategeko tariki 31 Kanama 2022.

Dr Muyombo Thomas uzwi muri muzika nyarwanda nka Tom Close nawe yashakanye na Niyonshuti Ange Tricia ufite ubwiza budashidikanywaho na buri wese, ubukwe bwabo bwabaye tariki 30 Ugushyingo 2013.

Ngabo Medard uzwi muri muzika nyarwanda nka Meddy nawe yashakanye Mimi Mihfara ukomoka muri Ethiopia ufite ubwiza buhebuje. Ubukwe bwabo bwabaye tariki 22 Gicurasi 2021.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi banyeganyeje inshundura kurusha abandi nyuma y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda 2022-2023

Fuadi Uwihanganye ibyo yakoze nyuma y’uko Tottenham yari imaze kwandagaza Man City byasekeje benshi