in

Tony Mucyo abinyujije muri Afro Gospel, azaniye urubyiruko indirimbo y’ihumure n’icyizere

Tony Mucyo, umuhanzi mushya mu njyana ya Afro Gospel, yasohoye indirimbo yitwa Nkomeza, igaruka ku rugendo rwe rw’ubuzima n’ukwiyegurira Imana. Iyi ndirimbo ivuga ubuhamya bwe mu bihe yari agezweho n’ihungabana n’agahinda, aho yumvaga yacitse intege ndetse yibuze mu buzima. Ni muri icyo gihe yatangiye kwegera Imana byimbitse, ayisaba imbaraga zo kumusubiza icyerekezo.

“Nkomeza si indirimbo gusa, ni umuyoboro wanjye wo kongera kubana n’Imana,” nk’uko Tony abivuga. Yifuje gukorera Imana mu buryo akunda kandi ashoboye, abinyujije mu muziki uryoheye urubyiruko, ariko unyuzwamo ubutumwa bwiza. Nubwo injyana ya Afro Gospel itarasobanuka kuri benshi, yemeza ko ari uburyo bushya bwo kugeza ubutumwa ku bakiri bato.

Amajwi y’indirimbo yakozwe na Fanta, amashusho atunganywa na Director Mfura Kevin n’itsinda ryose ryari inyuma y’iki gihangano. Tony Mucyo avuga ko Moses Bliss wo muri Nigeria yamubereye icyitegererezo. “Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, nize kwizera ko inzira natangiye ariyo yanjye, kandi ko Imana ibirimo.”

Reba iyi ndirimbo unyuze hano

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yimanukiye! Mupenzi Etoo wo muri APR FC yagaragaye i Bugesera mu rujijo rushingiye ku mukino wa Rayon Sports – AMAFOTO 

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO