Tom Cruise Ashimira Uwahoze Ari Umugore We Nicole Kidman
Hagati mu bihuha by’urukundo na Ana de Armas, Tom Cruise avuga ko Nicole ari “umukinnyi w’umuhanga cyane” ubwo yibukaga filime “Eyes Wide Shut”.
Nubwo hashize imyaka irenga 20 batandukanye, Tom Cruise yagaragaje ko agifitiye Nicole Kidman icyubahiro n’agaciro gakomeye, ubwo yamushimiraga mu ruhame ku buryo bitari byitezwe.
Mu kiganiro kizagaragara mu nimero nshya y’ikinyamakuru Sight and Sound, gitegurwa n’umuryango w’Abongereza wita ku iterambere rya sinema (British Film Institute), Tom Cruise yibutse filime “Eyes Wide Shut” yo mu 1999, avuga ko ari we wagiriye inama umuyobozi wayo, Stanley Kubrick, ko Nicole Kidman ari we wakina amurwanya. Yagize ati:
“Ni njye wamusabye ko twakinana kuko byari bigaragara ko Nicole ari umukinnyi w’umuhanga cyane.”

Iyo filime, nubwo yagiye itavugwaho rumwe kubera amashusho agaragaramo ubusambanyi, yakiriwe neza cyane n’abakunzi ba sinema, ndetse Nicole na Tom bashimiwe uko bitwaye muri iyo nkuru. Nyamara, byaje kurangira bashwanye nyuma y’imyaka mike.
Tom Cruise yari amaze imyaka myinshi atavuga kuri Nicole mu ruhame. Bamaranye imyaka 11 babana nk’umugabo n’umugore, kugeza ubwo batandukaniye burundu. Iri jambo rye ryongeye kumugarura mu mitima y’abakunzi b’iyi couple yigeze kuvugisha benshi.
Iyi mvugo ya Cruise ije mu gihe hari ibihuha bikomeje gukwirakwira ko yaba ari mu rukundo n’umukinnyi w’umunya-Cuba w’amazina azwi muri sinema, Ana de Armas. Bombi bamaze amezi menshi babonwa bari kumwe ahantu hatandukanye, aheruka akaba ari ubwo bagaragaraga bari kugera i London n’indege nto (helicopter), mbere gato y’isabukuru ya Ana.


Nta kintu na kimwe kiratangazwa ku mugaragaro ku bijyanye n’urukundo rwabo, ariko uburyo bagenda bahorana hamwe burakomeza gukurura amarangamutima n’amarenga ko hari ikidasanzwe hagati yabo.
Reka dutegereze tumenye niba ibyo bihuha bizaba ukuri, cyangwa niba ari undi mukino wa Hollywood.