in

Tom Close yatangaje akandi kazi agiye gukora

Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, Muyombo Thomas [Tom Close], yatangaje ko mu Ukuboza 2023 azamara iminsi 30 afata amashusho ya filime ye ya mbere, kandi imirimo ibanziriza ikorwa ry’iyi filime yaratangiye.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit’ cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Nta Gihe Nyacyo Kiruta None”, Tom Close yatangaje ko agiye gushora imari muri filime binyuze mu kuyandika no kuyiyobora.

Yavuze ko atazakina muri iyi filime. Ati “’Ntabwo njye nzakina filime ariko nzaporodiyusinga (Producing) filime, guporodiyusinga filime, ni ukuyandika, ukanayobora uko ikinwa ndetse n’uko itegurwa, itunganwa, igasohoka ikajya hanze.”

Yavuze ko bazamara iminsi 30 mu Ukuboza 2023 bari mu gikorwa cyijyanye n’ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ye ya mbere agiye gushyira hanze.

Uyu munyamuziki yavuze ko afite inkuru nyinshi yanditse azakuramo imwe izakinwa muri iyi filime.

Ati “Inkuru zo zirahari. Mfite inkuru nyinshi z’amafilime nanditse. Ndetse n’imishinga hari abo turi kuyifatanya muri ino minsi ku buryo izajya ahagaragara.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Usengimana Faustin yabwiye umubyeyi we amagambo ahambaye ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko

Kabaye: Abakobwa babyinnye maze bibarenze bahita bakuramo imyenda (Amashusho)