in ,

TNP yasenyutse maze umwe mu bari barigize yigira mu mwunga w’itangazamakuru (inkuru irambuye)

Bigeze kuba itsinda riri mu bahanzi bakunzwe mu gihugu muri PGGSS ariko batandukana mu kwa gatandatu uyu mwaka

Bigeze kuba itsinda riri mu bahanzi bakunzwe mu gihugu muri PGGSS ariko batandukana mu kwa gatandatu uyu mwaka

TNP yari igizwe n’abasore batatu; Tracy, Nicolas na Passy ryatangiye umuziki ahagana mu mwaka wa 2010 bahereye ku ndirimbo yitwa imisozi n’ ibibaya.

Ntibabashije gukomeza ari batatu nyuma gato Nicolas yabavuyemo ajya gukina umupira w’amaguru iburayi.

Tracy na Passy bakomeje itsinda banakora indirimbo zakunzwe nka “Ndamburiraho ibiganza” , “Ku bwinshi”, “Kamucerenge”, n’ izindi nyinshi.

Baje ndetse no kujya mu irushanwa ry’abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star ya 2015.

Gusa nabo byaje kwanga ko bakomezanya muri uyu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa gatandatu baratandukanye.

Bamaze gutandukana abantu bibazaga niba buri wese azakomeza muzika ku giti cye.

Passy ubu we yinjiye mu itangazamakuru aho azajya akora ikiganiro kitwa 90 Degrees kuri Televiziyo y’ u Rwanda buri wa gatandatu ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’ umugoroba.

Iki kiganiro gishya kizakorwamo na Kizito Pascal “Passy” afatanyije na Johnson wahoze akorera TV 10 mu kiganiro cy’umuziki cyitwaga “10 Zikunzwe”.

Gusa ntibaratangaza igihe iki kiganiro cyabo kizatangirira.

Passy we ubu yaje mu itangazamakuru

Passy we ubu yaje mu itangazamakuru

Source: umuseke

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba inzu y’akataraboneka Judith yaguriye Safi kugira ngo akunde amurongore

Akababaro: Jose Mourinho asuzuguwe bikomeye n’umukinnyi ukomeye yashatse kugura