in

“Titi Brown acyeneye urukundo” Nyambo Jesica yashyize umucyo ku rukundo rwe na Titi Brown

Ku mbuga nkoranyambaga inkuru ivuga ko urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Titi Brown na Nyambo, yabaye kimomo hose nyuma yuko bagiye bagaragara mu mashusho bishimanye nk’abari mu rukundo.

Gusa nyuma yibyo byose, Titi Brown yaje kubyihakana avuga ko adakundana na Nyambo ahubwo ko ari ubushuti busanzwe.

Uko niko byakomeje kugenda kugeza no kuri Nyambo. Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv ikorera ku murongo wa Youtube, Nyambo Jesca yavuze ko akunda Titi Brown nk’inshuti kandi ko Titi akeneye urukundo, ndetse ikirenzeho ko ari inshuti nziza.

Nyambo kandi yanatangaje ko afite umukunzi, udafite aho ahuriye n’ibintu bijyanye no kubyina, ndetse ngo na Titi Brown afite undi mukunzi.

Nyambo Jesca yaboneyeho no gusaba  abantu kurekera kumushyingira na Titi Brown kuko abakunzi babo bishobora kuba bibagora kubyihanganira.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe yo mu Burundi yanze gukurikiza amategeko agenga imyambaro bagomba kwambara mu kibuga ihita ihanwa by’intangarugero

Umwana yageze aho asinzirira mu bituza bya Pamela! The Ben n’umugore we Miss Uwicyeza Pamela bagiranye ibihe byiza n’abana biga mu ishuri rya Bright Future Academy – AMAFOTO