in

Theodore Yawanendji-Malipangou yasezeye muri Gasogi United ashobora kugururirwa amarembo muri Rayon sports.

Rutahizamu wa Gasogi United, Theodore Yawanendji-Malipangou, yatangaje ko yasezeye ku muryango mugari w’iyi kipe abinyujije mu butumwa yanyujije mu itsinda rya WhatsApp ry’ikipe. Mu butumwa bwe, Yawanendji yashimiye Perezida wa Gasogi United, KNC (Kakooza Nkuliza Charles), abatoza, bagenzi be bakinana ndetse n’abafana b’iyi kipe y’Umurava.

 

Yawanendji yagize ati: “Ubwunganizi bwanyu, ukunyishyigikira no kungirira icyizere muri uru rugendo byari byiza kandi ntewe ishema cyane n’ibyo twagezeho hamwe.” Yashimiye cyane ubufatanye bw’abagize ikipe, avuga ko azahora yibuka ibihe byiza banyuranyemo.

 

Yasoje yifuriza Gasogi United amahirwe mu bihe biri imbere, asaba ko bakomeza kwitwara neza haba mu kibuga no hanze yacyo. Ni intambwe y’agaciro kuri uyu mukinnyi, n’ubwo ataravuze aho azerekeza nyuma yo gutandukana na Gasogi biravugwa ko ashobora ari kuganira na Rayon sports Kandi bigeze kure.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Arsenal yihanangirije Sporting CP muri UEFA Champions League , Paris saint Germain ikweto zikomeje kuyijabuka

Lewis Hamilton yatangaje igihe azamara muri Mercedes, nubwo hari ibibazo