Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba yavuze uburyo umuntu yamubonyeho impamvu akamurwaza SIDA ya baringa ashaka kumwumvisha gusa.
Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagarukaga ku buryo abantu bagenda bahemukira abandi.
Theo Bosebabireba aha niyo yatanze urugero rw’uburyo umuntu yigeze kumubonaho impamvu maze akabyifashisha mu kumwumvisha.
Yavuze ko yamurwaje SIDA maze amara amezi atatu atagoheka ndetse yaraniyakiriye ko yayirwaye kandi ntayo.
Ati “Umuntu yigeze kubona impamvu kuri njye, andwaza Sida amezi 3, mara amezi 3 nyirwaye, nyiyumvamo nariyakiriye ariko nza gusanga ntibyari byo ari ukugira ngo anyumvishe kubera impamvu, kuko yari afite impamvu.”
“Nkahamagara abantu nti mpa amakuru, harya iyo umuntu arwaye SIDA ibimenyetso biba bimeze bite? Uwo muntu na we ntaramenya ibyo ari byo, ati ngo ko ari hatari? Imana izayindinde.”
Yavuze ko abantu ari babi buri gihe baba bashaka impamvu ku muntu iyo bayibonye bamukorera amahano.