Mugisha Benjamin [The Ben] na Angel Mutoni bari bahagarariye u Rwanda batsinzwe irushanwa ryahuje abahanzi icumi ba mbere muri Afurika bahataniye igihembo cya Prix Découvertes gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa.
Iri rushanwa ngarukamwaka rihuza abahanzi b’abanyempano muri Afurika ryatwawe n’umuhanzi wo muri Guinée witwa Soul Bang’s. Yahawe igihembo gikomeye cy’amayero ibihumbi icumi [10,000 euros] ndetse yemerewe kuzakorerwa ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye kizabera mu Mujyi wa Paris.
Igihembo cya Prix Découvertes gihabwa umuhanzi watowe cyane binyuze ku rubuga rwa internet rw’irushanwa hakiyongeraho amanota afite ijanisha rinini atangwa n’itsinda ry’abahanga mu muziki baba bagize akanama nkemurampaka.
RFI yatangaje ko Soul Bang’s w’imyaka 24 y’amavuko yarushije abandi mu bijyanye no kugira ijwi ririmo ubuhanga n’imiririmbire yihariye nk’uko byemejwe n’akanama nkemurampaka kari kayobowe n’umuraperi w’Umufaransa Kery James.
Soul Bang’s afite umwihariko…
Umuririmbyi wabaye uwa mbere yatangiye umuziki afite imyaka 11, yibanda cyane ku njyana gakondo y’iwabo muri Guinée akayihuza na RnB bikabyara umwimerere abantu bamuziho.
Soul Bang’s aririmba mu ndirimbo gakondo z’iwabo zirimo soussou, malinké, poular n’izindi. Afite indirimbo nyinshi zakunzwe yaririmbye mu Cyongereza n’Igifaransa. Yatangiye kwimenyekanisha mu muziki abarizwa mu itsinda ry’abaraperi rya ‘Micromega’ gusa yaje kurivamo aririmba ku giti cye.
Mu mwaka wa 2011 yaje gusohora album ye yise ‘Dimeni’ nyuma akora indi yise ‘Evolution Vol. 1’ ari nayo yatumye amenyekana cyane. Yanagize uruhare mu mushinga w’indirimbo yitwa Break The Silence (Bring back Our Girls) yatabarizaga abakobwa bashimiswe na Boko Haram muri Nigeria.
Iri rushanwa rimaze gutsindirwa n’abahanzi bakomeye muri Afurika mu myaka rimaze kuba, ryatwawe na Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire),Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali) na Maurice Kirya (Uganda).