in

The Ben witegura kurongora Pamella yerekanye ubugabo bwe yijundika abashaka kumwicira igitaramo cye i Bujumbura

The Ben witegura kurongora Pamella yerekanye ubugabo bwe yijundika abashaka kumwicira igitaramo cye i Bujumbura.

The Ben wahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugendo rumuganisha i Burundi aho afite ibitaramo ku wa 30 Nzeri no ku wa 1 Ukwakira 2023, yikomye bikomeye abashatse kumwicira igitaramo.

Ku wa Gatatu, tariki ya 20 Nzeri 2023, ni bwo The Ben yahagurutse muri Amerika yerekeza i Kigali aho agomba kumara iminsi mike mbere yo kwerekeza i Bujumbura aho yitabiriye ibitaramo bye.

Mbere yo guhaguruka muri Amerika, The Ben abinyujije ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Tik Tok yabanje guha ubutumwa abo yashinjaga gushaka kumwicira ibitaramo.

Aha yagize ati “Ndakubwiza ukuri ko udashobora kundwanya ngo uzatsinde. Ndashaka kumenyesha buri umwe uri inyuma y’uyu mwanda ko iyo myumvire yanduye nta na kimwe azadukoraho.”

Aya magambo yayagarutseho mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaruka amakuru y’uko ibitaramo bya The Ben i Bujumbura byagezwe amashoka icyakora Imana igakomeza kubihagararamo.

Hari amakuru ko hari abantu bifuje kwitambika mu bitaramo bya The Ben i Bujumbura icyakora abari kubitegura babimenya mbere bakaza ingamba ku buryo ubu nta kabuza bizaba.

Big Fizzo na Sat B bongewe mu gitaramo cya The Ben bazafatanya n’abarimo DJ Diallo, DJ Lamper, Bushali, Babo na Shemi bazaturuka i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’u Burundi.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023 kuri Jardin Public.

Mbere y’uko The Ben ataramira Abarundi mu gitaramo nyamukuru, azabanza guhura n’abakunzi be ku wa 30 Nzeri 2023, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya champagne.

The Ben witegura kurongora Pamella yerekanye ubugabo bwe yijundika abashaka kumwicira ubukwe.

Muri ibi birori kandi itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw) umuntu akanywa, akanarya n’icyo ashaka hamwe n’umuryango we w’abantu icumi azaba yasohokanye.

Mu gitaramo nyamukuru kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023, itike yo kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50Fbu, ameza y’abantu batandatu azaba agura ibihumbi 500Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1,5Fbu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uwakoranye indirimbo na Yago arashinjwa kurya ifaranga ry’umugore yarangiza akanamutera inda ubundi akiruka

“Bafite abakobwa bajya kumera nk’abagabo” Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore yavuze ukuntu abakobwa ba Ghana bamunyagiye ibitego 7 ku busa bamaze nk’abagabo